Abahanzi 60 bahize abandi mu irushanwa ry’abanyempano rya Art Rwanda-Ubuhanzi, icyiciro cya kabiri basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ndetse n’Ingoro y’Amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, basobanurirwa amateka yaranze u Rwanda basabwa kuyashingiraho ibihangano byabo.
Aba bahanzi uko ari 60 batsinze muri aya marushanwa mu ngeri zinyuranye z’ubuvanganzo, basobanuriwe amateka yaranze u Rwanda yanagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Babwiwe uko urubyiruko rumwe rwakoresheje imbaraga zarwo mu gusenya igihugu ndetse n’imbaraga zakoreshejwe n’urundi rubyiruko mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nyuma yo gusobanurirwa amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo n’uburyo abari abasirikare ba RPA bahaze amagara yabo bakaza guhagarika Jenoside yakorerwaga abatutsi, bagaragaje bagiye kwigira kuri aya mateka.
Uwumuremyi Pacifique Jackson watsinze mu cyiciro cy’umuziki, yavuze ko isomo rikomeye yigiye ku mateka y’u Rwanda ari uko urubyiruko rwabaye ku ruhembe mu gihe cy’amage rukabasha guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi bityo ko nabo bakwiye kuba imbere mu rugamba rw’iterambere.
Umwe mu batsinze mu cyiciro cy’ubusizi n’ubuvanganzo, Umurutasate Esther, yavuze ko yasobanukiwe ko ubwitange atari ikintu gihatirwa ahubwo ari inshingano z’abantu bafite indangagaciro zo gukunda igihugu.
Yakomeje agira ati “Dushingiye ku mateka n’ibyo twize n’amaso yacu, bitwereka ko urubyiruko ari imbaraga z’igihugu zubaka kandi zikanasenya. Niyo mpamvu tugomba gukoresha imbaraga zacu n’ubwenge bwacu mu gukora ibikorwa byo kubaka igihugu cyacu.”
Yagaragaje ko yifashishije ubuhanzi ashobora gutangira guhanga ibisigo n’imivugo byimakaza ubumwe n’ubupfura mu banyarwanda no kurwanya amacakubiri ayo ari yo yose.
Ati “Tugomba gukoresha impano mu gukora ibyubaka igihugu cyacu. Dushobora gukora ubusizi bugaragaza uko igihugu cyabayeho n’amateka yakiranze tunagaragaza uruhare rwabyo mu kubaka u Rwanda twifuza.”
Uwatsinze mu cyiciro cy’Ubugeni akaba afite ubumuga bwo kutavuga, Mugisha Derrick, yagaragaje ko kumenya amateka y’u Rwanda bigiye kumuha imbaraga zo gukoresha ubuhanzi bwe mu kunga abanyarwanda no kubaka ubufatanye mu iterambere.
Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa muri Imbuto Foundation, Vugayabagabo Jackson, yavuze ko kwigisha urubyiruko amateka y’u Rwanda bigamije kurwubakamo indangagiciro zo gukunda igihugu no kukitangira.
Yabasabye gukoresha impano y’ubuhanzi bafite mu kubaka umuryango nyarwanda bashingiye ku mateka igihugu cyanyuzemo.
Ati “Icyo tubasaba ni ukumva ayo mateka bakayashyira mu bihangano byabo, akaba imbarutso y’ibihangano byabo kuko u Rwanda rushingiye ku mpano zitanga umurimo ariko zikomeza kwigisha no kumvikanisha amateka yacu. Uyu munsi turacyahanganye n’abashaka kuyapfobya ariko iyo tunyuze mu bahanzi ijwi rigera kuri benshi kurushaho.”
Kuri ubu aba bahanzi batsinze ku rwego rw’Igihugu muri Art Rwanda-Ubuhanzi bari gufashwa mu kwagura ubuhanzi bwabo binyuze mu kubaha ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo, kunoza neza ibyo bakora n’ibanga ryabafasha kwigarurira imitima ya benshi muri iki gihe cy’umwaka bagiye guherekezwa.

Bagize umwanya wo kwiga byimbitse amateka yagejeje kuri Jenoside

Aha uru rubyiruko rwari rukurukiranye ubuhamya bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Basobanuriwe uko Inkotanyi zahagaritse Jenoside

Bashyize indabo ku mva rusange mu guha icyubahiro abazize jenoside yakorewe abatutsi

Biyemeje kurwanya icyari cyo cyose cyageza kuri Jenoside

Bunamiye abishwe bazira uko bavutse

Byasabaga kwitegereza no kumva neza ngo hatagira igicika umuntu


Hari hari uwafashaga abafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva akoresha ururimi rw’amarenga

Mbere yo kwinjira mu rwibutso babanje kubwira uko bitwara

Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa muri Imbuto Foundation, Vugayabagabo Jackson, yavuze ko urubyiruko rukwiye kwigira ku mateka mu gukora ibihangano byabo

Ubwo bageraga ku ngoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi

Umwe mu batsinze mu cyiciro cy’ubusizi n’ubuvanganzo, Umurutasate Esther yagaragaje ko ubuhanzi bukwiye kuba intwaro mu kubaka amahoro

Uru rubyiruko rwagaragaje ko rukwiye kugira ubwitange

Uwatsinze mu cyiciro cy’Ubugeni akaba afite ubumuga bwo kutavuga, Mugisha Derrick yerekanye ko hari icyo bigiye ku mateka


src:igihe