Kuri uyu wa Gatandatu imikino yakomeje muri shampiyona zinyuranye ku mugabane w’i Burayi. Uku niko urugendo rwerekeza ku gikombe amakipe yanze gukurayo amaso, harimo na Arsenal biyigoye yatsinze Aston Villa bikayifasha kurara ku mwanya wa mbere.
Arsenal yari imaze imikino itatu itabona intsinzi, yasuye Aston Villa ku kibuga cyayo Villa Park ariko ihatsindira ibitego 2-4. Ni ibitego byatangiye kujyamo hakiri kare cyane ku makipe yombi.
Aston Villa niyo yafunguye amazamu hakiri kare cyane ku munota wa gatanu, Ollie Watkins yirukankanye umupira asiga William Saliba wari wasigaye mu bwugarizi atsinda igitego cya mbere mui uyu mukino.
Bukayo Saka uri mu bakinnyi Arsenal igenderaho na we ari mu bihe byiza, yishyuriye Arsenal iki gitego, ateye ishoti rikomeye mu izamu. Mbere yo gusoza igice cya mbere cy’umukino kirangira, Abakinnyi ba Aston Villa bahererekanyije neza umupira kugera ku gitego cyatsinzwe na Philippe Coutinho waherejwe umupira na Álex Moreno.
Abakinnyi bagiye mu karuhuko bigaragara ko Arsenal yagakoresheje neza kurusha Aston Villa. Iyi kipe yo mu mujyi wa Londres yasatiriye cyane bikomeye, ku munota wa 61 Martin Ødegaard ahereza umupira Oleksandr Zinchenko atsinda igitego cyo kunganya.
Aston Villa yakoze impinduka zitayigiriye umumaro, ikura mu kibuga Philippe Coutinho yinjiza Jacob Ramsey, Emi Buendía asimburwa na Leon Bailey, Douglas Luiz na we asimburwa na Leander Dendoncker.
Aston Villa yatangiye gutinza umukino ishaka kunganya, ku munota wa 84 umunyezamu Emiliano Martínez ahabwa ikarita y’umuhondo, ku munota wa 93 yitsinda igitego cya gatatu, ku mupira watewe na Luiz Jorginho ugakubita igiti cy’izamu, birangira acyitsinze.
Iki gitego cyaje mu nyongera, cyaciye intege Aston Villa cyongerera imbaraga Arsenal yashyizemo icy’agashinguracumu cya kane cyagiyemo ku munota wa 98 gitsinzwe na Gabriel Martinelli na Fábio Vieira.
Undi mukino wakomeje kuvugisha benshi, ni uwa Chelsea FC yahuye n’uruva gusenya igatsindwa na Southampton iri ku mwanya wa nyuma muri Shampiyona y’u Bwongereza.
Uyu mukino watangiye amakipe yombi yashyushye mu mutwe, kuko Roméo Lavia wa Southampton yabonye ikarita ya mbere y’umuhondo kubera gutinza umukino ku munota wa mbere.
Ku munota wa kane, Kalidou Koulibaly na we yahise ahabwa ikarita y’umuhondo akoze ikosa. Amakarita amakipe yombi yatangiranye ntiyabahaye umwanya wo gukina bisanzuye.
Ku munota wa mbere w’inyongera, Chelsea yakoze irindi kosa hafi y’izamu ryatumye itsindwa igitego cya mbere, cyavuye ku mupira w’umuterekano watewe n’Umwongereza James Ward-Prowse.
Iki gitego nicyo cyayoboye umukino kugeza urangiye nubwo Chelsea yasatiriye cyane mu gice cya kabiri cyose, ariko ikananirwa gushyira umupira mu rucundura.
Indi mikino yabaye Liverpool yatsinze Newcastle ibitego 2-0, byashyizwemo na Darwin Núñez ku munota wa 10, n’icya Cody Gakpo cyagiyemo ku wa 17.
Séamus Coleman na we yafashije Everton iri kuva mu murongo utukura, kubona igitego kimwe rukumbi yatsinze Leeds United, ikomeje kunanirwa kuva muri iki cyiciro.
Manchester City yifuza kwegukana igikombe ihanganiye na Arsenal, yatakaje amanota yose nyuma yo kunganya igitego 1-1 na Nottingham Forest.
Indi mikino iteganyijwe kuri iki Cyumweru, Manchester United irakira Leicester City, naho Tottenham Hotspur yakire Wesham United.

Arsenal yavuye inyuma itsinda Aston Villa ibitego 4-2

Jorginho na Bukayo Saka bafashije Arsenal gusubira ku mwanya wa mbere

Intsinzi kuri Chelsea ikomeje kuba amateka

Trent Alexander-Arnold yatanze umupira kuri Darwin Núñez wavuyemo igitego

Darwin Núñez yishimiye igitego yatsinze