Dore ibiribwa byagufasha kugira ubushake ndetse no kuryoherwa mu gihe cyo gutera akabariro udakoresheje imiti.

0
32

Dore ibiribwa byagufasha kugira ubushake ndetse no kuryoherwa mu gihe cyo gutera akabariro udakoresheje imiti

Ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ku bashakanye, nibwo buryo bwa mbere buhuza kandi bugatuma basabana, bityo bagakomeza kunga ubumwe no kuryoherwa n’ubuzima.

Mu byerekeye gukora imibonano mpuzabitsina, iyo umwe ataryohewe bitera umwiryane ndetse n’ubwumvikane bucye mu rugo. Kuri bamwe cyane cyane abagabo bakunda kwirukira imiti ikoreshwa mu kongera ubushake bwo gukora imibonano nyamara akenshi ntacyo ibafasha cg ikabatera ibindi bibazo bitandukanye.

gusa hari ibyo kurya ushobora gufata bikakongerera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina bityo wowe n’uwo muri kuyikorana mukishima

1.Umuneke

Umuneke ni isoko nziza ya potasiyumu, ikanafasha mu kugabanya umuvuduko w’amaraso. Icyo imineke izagufasha ni ukongera akabaraga muri icyo gikorwa no kurushaho kwishima. Ku bagabo bakunda kuvuga ko igitsina kidafata umurego, umuneke ni umuti mwiza wa mbere.

2.Urusenda

Urusenda rwongera uburyo amaraso atembera mu mubiri, rwagura imiyoboro y’amaraso. Urusenda kandi rukangura urwungano rw’imyakura (nervous system), rukongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ndetse no kwifuza uwo mugiye kubikorana.

3.Igitunguru na tungurusumu

ubushakashatsi bwerekana ko byongera ubushake bwo gukora imibonano. Bikangura kandi bikaringaniza testosterone, bityo ikohereza mu mubiri indi misemburo ifasha amaraso gutembera neza.

4.Amagi

Amagi n’isoko ikomeye ya vitamin B, zifasha mu kuringaniza imisemburo mu mubiri. afasha mu kugabanya stress no gukomeza gufata umurego ku gitsinagabo. Arimo aside z’amino (amino acids) n’aspartic (aspartic acid) zifasha mu gukora testosterone, zikaba kandi ari ingenzi cyane ku myanya myibarukiro y’umuntu.

5.Ubunyobwa

kimwe n’ibindi bikungahaye kuri vitamin B1 (nk’inyama z’ingurube, ibishyimbo,…), ni vitamin y’ingenzi kuko yohereza byihuse ubutumwa ku bwonko, ibi bigafasha byihuse igitsina gufata umurego.

6.Inyama y’iroti

Kurya inyama y’iroti rero bifasha amaraso gutembera neza, bikaringaniza ubushyuhe ku rwego rw’imyanya myibarukiro ku mugabo ku kigero cyiza. Nibyiza kurya inyama y’iroti rero kuko bizagufasha mu gihe cyo gutera akabariro aho bifasha igitsina gufata umurego, kumva umerewe neza no kunyurwa n’iki gikorwa.

Share This

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here