Dore ibyiza byo kubaho utagira umukunzi ku bakobwa.

0
9

Sobanukirwa akamaro ko kubaho utagira umukunzi ku bakobwa, umenye ibyo bungukira mu kutagira abasore babatereta.

N’ubwo kubaho ufite umukunzi ari ibintu binezeza ariko akenshi usanga hari ingaruka bigira zitari nziza, kimwe n’uko kwiberaho udafite umukunzi usanga nabwo hari aho biba byiza dukurikije ubushakashatsi bwakozwe n’impuguke. Urubuga Elcrema rwagaragaje akamaro ku kubaho nta mukunzi ku bakobwa:

1. Kubaho utagira umukunzi burya bitandukanye no kuba wenyine: Akenshi abantu batagira abakunzi ntabwo biba bisobanuye ko batagira inshuti, ahubwo usanga aribo bakunze kugira inshuti nyinshi kubera ko nta muntu uba abishisha ngo wenda barafashwe cyangwa bafite abakunzi.

2. Ubwigenge n’ubwisanzure: Iyo akenshi umuntu avuze ngo kanaka arigenga, usanga aba ashaka gusobanura ko uwo muntu ari wa muntu urangwa n’ibikorwa bibi gusa kuko aba adafite umuntu umucunga.

Ariko aha sicyo bishatse gusobanura ahubwo ni ukuvuga ko uba ufite umwanya wo guha buri muntu wese mu nshuti zawe, kuko utaba ugira ikibazo ngo umwanya munini urawuha uwo ukunda kurusha abandi kuko bose uba ubakunda mu buryo bungana. Kubaho mu mudendezo wawe ntawe ukugenzura.

3. Gusabana na bose:

Akenshi ujya usanga nk’umuhungu mukundana yirirwa agushinja kumuca inyuma, cyangwa ukumva ahora akubaza abahungu bose muziranye ndetse n’amasano mufitanye, aho mwahuriye ibyo muba muganira n’ibindi byinshi ukumva muri wowe birakubangamiye.

Ariko burya ngo ikiza cyo kutagira umukunzi, ntaho uhurira n’uwo muruho wo kwirirwa usobanurira umuntu ngo uriya dupfana iki cyangwa twiganye aha n’aha.

4. Bikurinda guhora bagusaba kugaragaza ku mbuga nkoranyambaga uwo mukundana. Kuko burya iyo ufite umukunzi ntabwo ujya wemererwa gushyira cyangwa kwandika ibyo wishakiye, cyangwa wumva bikurimo byose kuko uba wikanga ngo wenda umukunzi wawe yabibona nabi cyangwa mu bundi buryo butari bwiza.

5. Kukijyanye no gusohokana n’inshuti zawe, uba ufite ubudakumirwa kuko aha wajyana n’abahungu ijana cyangwa abo ushaka bose, ntawe uzakuryoza kumuca inyuma cyangwa kukugenzura mu buryo ubwo aribwo bwose.

Share This

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here