Urugo rwari rumaze imyaka 5 rwasenyutse nyuma y’uko umugore asabye mugenzi we kumufasha kugerageza umugabo we kugirango arebe niba adashobora kumuca inyuma.
Uyu mugore utari wizeye neza ko umugabo we ashikamye mu rukundo no kubaka urugo, yasabye umugore mugenzi we kwegera uyu mugabo we maze agatangira kumureshya mu rwego rwo kumugusha mu mutego.
Ibintu byaje kugenda nabi cyane kuko umugabo yananiwe gutsinda iki kigeragezo maze atangira gukundana na wa mugore wari waje kumureshya by’akazi gusa.
Ikibabaje ni uko uyu mugore wari mu kazi atigeze abwira uyu wari wamutumye uko bimeze ahubwo agatangira kwikundanira mu ibanga n’uyu mugabo kugeza ubwo uyu mugore abafashe baryamanye mu buriri bwe.
Uyu mugore byaramubabaje cyane yicuza icyatumye ashaka kugerageza umugabo we.
Yagize ati: “Ndicuza cyane ibyo nakoze. Ubu umugabo wanjye ntakinyitayeho asigaye yikunda uyu nari nahaye akazi ndetse kuva nabafata ntarongera kumfumbata n’iyo mukozeho ambwira nabi cyangwa akampunga ku buryo mfite ubwoba ko yamuntwaye burundu.”
