Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere (RDB) rwasinyanye andi masezerano n’Ikigo gikora ubucuruzi bwo ku ikoranabuhanga Alibaba cyashinzwe n’Umuherwe Jack Ma.
Ayo masezerano y’ibigo by’ubucuruzi buto n’ubuciriritse mu Rwanda bigera kuri 20 byemerewe gutangira ububiko bwo kuri murandasi kuri Alibaba.com.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ububanyi n’Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa Wu Peng, yagize ati: “Nizera ko ibicuruzwa byinshi by’u Rwanda bizarushaho kumenyekana no gukundwa ku isoko mpuzamahanga binyuze ku mbuga za Alibaba!”
Ayo masezerano yasinywe ku ya 27 Gashyantare 2023, aje akomeza ayasinywe hagati y’u Rwanda na Alibaba.com guhera mu mwaka wa 2018. Ibigo 20 bizaherwaho bizafasha kwimakaza ikoranabuhanga mu mikorere yabyo.
Guverinoma y’u Bushinwa yishimira ko ibigo byo mu Bushinwa byarushijeho kwinjira ku isoko ry’u Rwanda, cyane ko muri uwo mwaka ari na bwo hasinzwe amasezerano yo gutangiza Ihuriro ry’ubucuruzi mpuzamahanga ku ikoranabuhanga (eWTP), aho ibicuruzwa by’u Rwanda birushaho kwigaragaza ku isoko ry’ikoranabuhanga.
Amasezerano aherutse gusinywa ateganya ko ba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda bazajya bahita binjizwa ku ikoranabuhanga rya Alibaba.com maze icyo kigo kigakomeza kubahugura no kubunganira mu rugendo rwo kumenyekanisha no gucuruza ibicuruzwa byabo.
Muri serivisi bazajya bahabwa na Alibaba harimo kubafasha kunonosora imiterere y’iduka ryabo kuri murandasi, amahugurwa n’ubujyanama ku bijyanye no gucururiza ku rubuga rwa Alibaba.com no guhanga ububiko, guhitamo ibicuruzwa by’ingenzi no gukoresha neza ububiko bwamaze guhangwa.
Zhang Entao, Umuyobozi wungirije w’Ishami rya Alibaba rishinzwe Abacuruzi b’imena no kohereza ibicuruzwa mu mahanga ahubwo bizanaborohereza kwinjira no gukoresha ikoranabuhanga mu mirimo yabo ya buri munsi.
Mbere y’iyi ntambwe nshya, isosi y’urusenda rwitwa “Handflower Volcano Chili Sauce” rwashyizwe ku isoko ryo mu Bushinwa ryitwa Hema, ndetse n’ikawa y’u Rwanda na yo ikaba icuruzwa ku isoko rya Tmall Global, aho abahinzi baba bashobora kongererwa inyungu y’amadolari ane kuri buri kilo kigurishijwe.
Ambasaderi w’u Rwanda yatangiye gutangaza no gusobanura ibicuruzwa by’u Rwanda ku ikoranabuhanga kandi ikoranabuhanga ry’u Bushinwa mu bucuruzi rikomeje kwinjira cyane mu nzego zinyuranye z’ubucuruzi mu Rwanda.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yavuze ko “eWTP yafunguye amahirwe mashya y’ubucuruzi kuri ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse mu Rwanda kimwe n’abahinzi kugurisha umusaruro wabo ku bakiliya bagutse ari na ko bongera inyungu babona.”
Hagati aho, ku bijyanye n’amahugurwa, gahunda mpuzamahanga ya Alibaba (AGI) na Gahunda Mpuzamahanga yo kuzamura Impano (GDT) bimaze guhugura ba rwiyemezamirimo 40 mu Rwanda mu myaka ya vuba ishize ndetse bongererwa amahugurwa ku gukora ubucuruzi bwifashishije ikoranabuhanga bwambukiranya imipaka muri kaminuza esheshatu z’u Rwanda.
Ibyo ngo bifasha guhererekanya ubumenyi n’ubunararibonye bw’Abashinwa muri Afurika, cyane cyane muri gahunda yo kubaka ubukungu bishingiye ku ikoranabuhanga.

