Abashakashatsi batahuye ibyorezo byagiye byibasira za dinosaurs mu myaka ya kera, bavuga ko bifite aho bihuriye n’ibigenda byibasira amatungo muri iki gihe.
Amateka agaragaza ko mu myaka igera kuri miliyoni 77 ishize, habayeho umunsi w’ubukonje bwinshi n’umuhengeri, dinosaurs zo mu gace k’Amajyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Alberta muri Canada zigahura n’ibibazo bikomeye.
Hari izizwi nka Centrosaurus apertus, zarangwaga no kugira umubyimba uringaniye no kurya ibiti, zigafatwa kandi nk’izo mu muryango wa za Triceratops zabaga ari nini cyane zigatura hafi y’izo mu bwoko bwa Tyrannosaurus.
Bivugwa ko zaje kwibasirwa na kanseri y’amagufa ikomeye ku buryo iyo kanseri ishobora kuba yarakwirakwiriye mu mubiri wazo wose.
Amakuru avuga ko izi dinosaurs zitahitanywe n’iyo kanseri kuko mbere y’uko ibyo biba, habayeho umwuzure ukomeye ukazica hamwe n’iz’ubundi bwoko.
Iyo kanseri yo mu magufa ivugwa muri dinosaurs, byanagaragaye ko yibasira abantu aho ku mwaka ishobora gufata abagera ku bihumbi 25 ku isi muri rusange nk’uko byagaragaye mu 2020.
Hakomeje gukorwa ubushakashatsi bwimbitse kugira ngo hamenyekane amakuru yisumbuye kuri iyo kanseri.
BBC itangaza ko hari hashize imyaka ibarirwa mu binyacumi, abashakashatsi bifashishije ibikanka bya za dinosaurs, bavuze ko izi nyamaswa zishobora kuba zaribasirwaga na kanseri.
Byatangiye gukomozwaho ubwo David Evans wo muri Kaminuza ya Toronto, yahuzaga imbaraga na Mark Crowther wo muri Kaminuza ya McMaster mu bikorwa byabo by’ubushakashatsi.
Abandi bashakashatsi bagiye bakomoza ku byorezo bifatira mu myanya y’ubuhumekero bimeze nk’igituntu kuri izi nyamaswa ndetse n’ibindi bibazo biturutse ku mirire yazo nko kurya ibihumyo bitaribwa bizwi nk’ibihepfu nk’uko byakomojweho n’uwitwa Rothschild mu 2018.
Byitezwe ko hazakomeza kuboneka amakuru avuye mu bushakashatsi, uko ikoranabuhanga n’ubuvuzi bizakomeza gutera imbere, hagakomeza gusuzumwa ibisigazwa by’izi dinosaurs bigiye bihari, harimo n’amagufa y’izabayeho mu myaka igera kuri miliyoni 150 ishize.

SRC:IGIHE