Ibyo wamenya kuri Bernard Arnault uyoboye urutonde rw’abakize ku Isi.
Kuva mu Ukuboza umwaka ushize, Umufaransa Bernard Arnault ni we uyoboye abandi baherwe ku mwanya wa mbere ku rwego rw’isi n’umutungo ubarirwa muri miliyari 220$ nyuma y’aho Elon Musk wari uri kuri uwo mwanya ahuriye n’ibihombo biremereye umutungo we ukagabanuka.
Bernard azwi na benshi mu gihugu cye, ariko hanze y’u Bufaransa izina rye si rinini cyane nk’uko biri kuri Elon Musk na Jeff Bezos bazwi cyane mu by’ikoranabuhanga. Gusa nubwo uyu Mufaransa atakujije izina rye cyane, ibikorwa bye ni ikimenyabose hirya no hino ku isi, aho twavuga nk’ibirango bikomeye birimo Christian Dior, Louis Vuitton ndetse na Hennessy.
Bernard Arnault, abarizwa mu miryango ikomeye mu Bufaransa ndetse ntiyanatanzwe mu bya politiki nk’uko bigarukwaho n’impuguke mu by’ubukungu, Adam Tooze, mu kiganiro yagiranye na Foreign Policy.
Ese ni he Bernard yakomoye umutungo we?
Mu gusubiza abibaza iki kibazo, Adam Tooze avuga ko kimwe n’abandi bantu bazwiho kugira umutungo mwinshi ku rwego rw’isi, Bernard Arnault na we atahereye ku busa kuko akomoka mu muryango w’abashoramari n’abashabitsi. Yavutse mu 1949 mu mujyi wa Roubaix mu Bufaransa, ahazwi gukorerwa imyambaro ikomeye.
Se wa Arnault yari afite ikigo cy’ubwubatsi, ikigo cyaje kwegukanwa n’uyu muhungu we mu 1970 aho yahise akivana mu bushabitsi bwo kubaka ahubwo akagira ikigo kigurisha inzu n’indi mitungo itimukanwa.
Mu myaka ya 1980, abikesha kuba yari aziranye n’abantu benshi muri guverinoma, yahawe ikigo cya Christian Dior kimenyerewe mu byo gukora imyenda, cyari mu bibazo by’ubukungu icyo gihe maze akorera mu ngata abari basanzwe mu buyobozi bw’icyo kigo hagamijwe kureba uko ubwo bukungu bwazahurwa.
N’ubundi abikesheje iyo mibanire ye myiza n’abakomeye muri guverinoma, byamuhesheje gukorana n’ikigo cy’imari cya Lazard Frères, anashinga icy’ubwishingizi.
Bernard yaranzwe no kubanza kwirukana abakozi benshi ubwo yahabwaga kuyobora Christian Dior, akomeza kugenda azamuka kugeza ubwo yaje kugera ku rukomatane rw’ibigo bikomeye ruzwi ku izina rya LVMH Moët Hennessy Louis Vuitton, ahazwi nk’iwabo w’ibintu byigonderwa n’abifite gusa.
Izina rya Bernard Arnault ryanumvikanye cyane ku butegetsi bwa Perezida François Hollande ubwo yavugaga ko imisoro igiye kongerwa ku bifite, ingingo atavuzeho rumwe n’uyu muherwe wahise avuga ko ari bwiyambure ubwenegihugu bw’u Bufaransa agafata ubw’u Bubiligi akanahita yimukirayo, icyakora ibi byarangiye bitabayeho.
Imyumvire ye ku bijyanye n’imisoro ni impamvu nyamukuru yamugize inkoramutima ya Perezida Emmanuel Macron uri ku butegetsi muri iki gihe, aho imigabo n’imigambi y’uyu mugabo yaje itandukanye n’iya François Hollande utaravugaga rumwe na Arnault ku kijyanye no kuzamura imisoro ku ruhande rw’abakire mu Bufaransa.
Adam Tooze avuga ko Arnault na Macron bakorana bya hafi by’umwihariko ku kijyanye no kugenzura itangazamakuru ryigenga imbere mu gihugu, bitewe n’uko uyu muherwe fite imbaraga z’amikoro akanamenya uburyo bwo kuganira akumvisha abantu icyo ashaka mu bijyanye n’ubushabitsi, bityo bikaba izindi mpamvu zimwomatanya na Perezida Macron.
SHARE