
Amakoboyi ni imwe mu myambaro yahozeho kera kandi ihora igezweho, kuko abantu bayikunda, kandi ikoroshya ubuzima haba mu myambarire no mu bushobozi.
Usanga iyo umuntu agiye kwambara mu buryo atari yiteguye cyangwa yihuta, ahita yambara ikoboyi kuko yo itamugora ajya gutera ipasi, ikamubangukira.
Nubwo uyu ari umwambaro wigaruriye imitima ya benshi ku Isi, usanga hari abawambara buri gihe bitari ngombwa.
Biratangaje kubona umuntu ku wa Mbere agiye mu biro yambaye ipantalo y’ikoboyi n’agapira. Ni nko kubona umuntu watashye ubukwe yambaye ikoboyi. Abenshi bahita batangira kumufata nk’utubashye ibyo birori.
Ubundi ikoboyi ifatwa nk’imyambaro yambarwa mu bintu bisanzwe (casual) mu gihe nta hantu hiyubashye cyangwa ibirori bikomeye utashye.
Ikinyamakuru ‘The Trendy supporter’ kivuga ko byaba byiza umuntu ukora mu biro cyangwa ugiye ahandi hantu hiyubashye, yambara ikoboyi nibura guhera ku wa Kane.
Bagaragaza ko kandi biba byiza kujya mu biro wambaye ikoboyi itagufashe cyane, kuko iyo igufashe bikubangamira bikaba byatuma utisanzura umunsi wose.
Si byiza kwambara ikoboyi mu gihe kinini, cyane cyane iyo hari izuba, kuko umubiri wayo atari mwiza ku zuba, kuko bishobora gutuma uruhu rwangirika.
Iyo ushaka kwambara ikoboyi ariko mu buryo bwiyubashye ku bakobwa cyangwa abagore, ‘Vogue’ ivuga ko biba byiza cyane gushyiraho inkweto ndende ndetse icyo uyambaza hejuru kikaba nk’ikoti n’ishati nziza.
Ku bagabo naho, ushyiraho inkweto nziza ukambaza n’ishati cyangwa ikote ryiza, ariko mu gihe ushyizeho umupira na ‘sneakers’ ntabwo bisa neza, kuko uwo ari umwambaro wa ‘weekend’.

Ikoboyi mu biro iba nziza iyo ijyanishijwe n’ikote cyangwa ishati


Si byiza kwambara ikoboyi ugiye mu kazi mbere yo kuwa kane

Ikoboyi ku bagore n’abagabo, inzobere mu myambarire zigaragaza ko ari byiza kuzambara guhera kuwa kane no mu mpera z’icyumweru.
src:igihe.