
Abantu benshi bajyanwe mu bitaro igitaraganya kuwa Gatatu,tariki ya 08 Gashyantare,ubwo ingwe yinjiraga mu cyumba cy’urukiko ikabiraramo.
Umwe mu babonye aka kaga kabereye mu rukiko rw’akarere rwa Ghaziabad muri leta ya Uttar Pradesh,yavuze ko iyi nyamaswa y’inkazi batamenye aho yaturutse yinjiye mu rukiko itangira kurya abari barwitabiriye.
Ngo abanyamategeko benshi,umupolisi n’uhanagura inkweto bariwe n’iyi ngwe nkuko Jam Press ibitangaza.
Ati “Ingwe yabonetse bwa mbere izamuka ingazi z’inyubako.Ibonye abantu yahise ibirukaho.Yatangiye kubasimbukira.”
Uhanagura inkweto ari mu bakomeretse cyane ndetse ibikomere bye byari bikomeye nkuko abivuga.
Iyi nyamaswa y’inkazi yariye nibura abanyamategeko bane,barimo umwe washatse kuyikubita inkoni ikirwanaho.
Ibi byabaye byafashwe na camera ndetse ayo mashusho agaragaza iyi nyamaswa ifite amaraso ku munwa wayo.
Imbangukiragutabara zahise ziza kuri uru rukiko cyo kimwe n’itsinda ry’abantu 12 bahamagawe ngo baze bafate iyi nyamaswa.
The Independent ivuga ko byarangiye iki gikoko gifashwe ndetse ngo nacyo cyari cyakomeretse ndetse cyabanje kwitabwaho mbere y’uko gisubizwa mu ishyamba.

