KNC yongeye gushengurwa n’imisifurire, Aba-Rayons bamwibutsa ko ari Perezida ’w’impfube’ (Amafoto)

0
24

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles ’KNC’ yatsindiwe mu mukino w’umunsi wa 20 na Rayon Sports ibitego 2-1, kuri Stade ya Bugesera mu karere ka Bugesera.

Ni umukino wari wabanjirijwe n’amagambo menshi cyane cyane kuri KNC watangaje kenshi ko Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele agomba kumwitegura ashishikaye kuko kuri uyu mukino atazamworohera.

Uretse aya magambo yari akubiye mu mashusho ya KNC yasakaye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, no mu kiganiro Ten Sports kuri Radio 10 yahavugiye amagambo yari akubiye mu muhigo yihaye, yereka abakunzi ba Rayon Sports ko intego ari ukubatsinda.

Muri iki kiganiro cyatambutse kuwa gatatu tariki 15 Gashyantare yagize ati “Nitudatsinda Rayon Sports njyewe nabasaba kuzangira Perezida w’impfube.”

N’ubwo aya magambo yafashwe nko kwiyaturiraho ntabwo KNC yagarukiye aha. Yakomeje gucisha bugufi Gikundiro avuga ko n’iyo yamubanza igitego itagihagararaho ngo umukino urangire itahanye intsinzi.

Yagize ati “Mu kuri kw’Imana isumba byose n’iyo Rayon Sports yambanza igitego ntifite ubushobozi bugihagararaho, nacyishyura nkanagikuba gatatu.”

Aya magambo yasembuye Aba-Rayon bari bategereje isaha y’umukino, baje ari benshi bafite icyizere nyuma y’uko bari bitwaye neza mu mukino wabanje ubwo batsindaga APR FC igitego 1-0 tariki 12 Gashyantare kuri Stade ya Huye.

Umukino watangiye Gasogi United ya KNC yitwara neza ndetse ibona igitego hakiri kare cyane ku munota wa 12 gusa gitsinzwe n’Umunya-Cameroun Djumekou Maxwell.

Abafana ba Rayon Sports bahagaritse umutima bakeka ko iryo KNC yavuze ritashye kugeza ku munota wa 45 w’igice cya mbere.

Iminota ibiri y’inyongera niyo yarokoye Rayon Sports kuko Willy Essomba Onana yayibonyemo igitego cya mbere. Amakipe yombi ajya kuruhuka anganya igitego 1-1.

Rayon Sports yaje kubona igitego cya kabiri ku munota wa 84 na cyo cyatsinzwe na Onana. Igitego cya kabiri cyabaye nk’igikoza agati mu ntozi, maze abafana ba Rayon Sports babonaga umukino ugana ku musozo batangira kuririmbira KNC bagira bati “Impfube, Impfube” nk’uko yabyitaturiyeho ndetse anabyisabira.

KNC kandi yakomeje kwijujutira imisifurire bya hato na hato, aho yari yicaranye mu myanya y’icyubahiro na Perezida mugenzi we wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yacishagamo akamubwira ibiri kuba kw’Ikipe ye undi akaryumaho.

KNC yagiye akora ibimenyetso kenshi yerekana ko atahuzaga n’ibyemezo by’Umusifuzi wo hagati Nsabimana Celestin ndetse byatumye amanuka hasi mu muryango winjira mu rwambariro gutera akanyabugabo abasore be, aha yaboneyeho no kubwira abasifuzi ko batari kumubanira.

Nyuma y’umukino, KNC yatangaje ko igihe Gasogi United izagira abafana bitwa ko ari abasifuzi na bo bazatsinda.

Yagize ati “Twakoze ibishoboka byose nta kindi twarenzaho. Wenda na twe nitugira abasifuzi b’abafana hari igihe tuzatsinda. Mu misifurire yo gushyira hasi umuntu ntacyo batakoze.”

“Icyo nzi cyo nitwumva biturambiye tuzafata umwanzuro wacu ntabwo twakomeza kwigaragura mu bintu nk’ibi. Nitwumva biturambiye tuzava mu mwanda. Nta wigeze udutumira. Ntabwo dushobora gutwika amafranga mu mwanda nk’uyu. Nta bindi.”

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, Rayon Sports yafashe umwana wa mbere n’amanota 39 irusha inota rimwe Kiyovu Sports ya kabiri, AS Kigali na APR FC zigakurikiraho zinganya amanota 37 mu gihe Gasogi United yagiye ku mwanya wa gatanu n’amanota 36.

Inshuro nyinshi KNC yagiye agaragara yinubira ibyemezo by’umusifuzi

Hari ubwo yacishagamo akavugisha Uwayezu, undi akaryumaho

KNC ntiyanyuzwe n’uburyo umukino wagenze

Anglbert Mutabaruka uvugira Gasogi United yari yitabiriye

Mu minota 90 y’umukino, KNC ntiyanyuzwe n’uko ikipe ye yasifuriwe

src:ighe

Share This

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here