Ikigo gishinzwe iby’isanzure cya Amerika (NASA) ,kuwa gatandatu w’icyumweru twasoje ,tariki 21 Mutarama 2023 cyavumbuye ikibuye cya Asteriod 2023 BU giteganije kunyura ku isi yacu kuwa gatanu tariki 27 Mutarama 2023 ,ahagana saa sita n’igice z’amanywa.
Daily Mail dukesha iy’inkuru ivuga ko iki kibuye kizanyura hafi y’isi kuri mayilo (miles) 2,500 , kikahita kiba ikibuye cya kane mu hahise n’ahazaza kinyuze hafi y’isi , ni ukuvuga iki kibuye kizaba kegereye isi munsi ya 3% mu ntera iri hagati y’isi n’ukwezi.

Ikibuye cya Asteroid 2023 BU kizanyura ku isi kuwa gatanu tariki 27 Mutarama 2023