Inzu y’imideli ya Matheo Studio yashinzwe na Niyigena Maurice, yateguye imurikabikorwa, yise ‘Matheo Future Warriors’ rigaragaza ahazaza h’Isi binyuze mu myambaro.
Iri murikabikorwa riteganyijwe ku wa 9 Werurwe 2023, kuri Institut Français du Rwanda, ahazerakinirwa imyambaro icumi yakozwe mu buryo bwa ‘Haute Couture’ izaba itanga ishusho y’ahazaza.
Kuri Niyigena Maurice, yizera ko Isi iri kugana mu bihe izaba imwe kandi ikayoborwa n’umuntu umwe nta mwiryane no guterana hagati y’ibihugu bitandukanye.
Mu kiganiro na IGIHE Niyigena yavuze ko we arota Isi imwe itagira imipaka, ivangura, intambara ahubwo abantu bose ari bamwe ariyo mpamvu yashatse kuyigaragaza mubyo asanzwe akora bw’imyambaro.
Ati “Twese dufite uko dutekereza igihe cy’ahazaza mu buryo butandukanye, njye uko mpabona ndashaka kuhavuga ariko mbicishije muri iyi myambaro. Numva ko hari igihe kizaza tutakivuga ngo dufite ibihugu ahubwo ikaba imwe kandi ifite umuyobozi umwe ari ikintu kimwe gifite igisirikare kimwe n’ibindi.”
Yakomeje ati “Uko kwiyumva nubwo wenda njyewe ntazaba mpari, nashatse kubigaragaza mbinyujije muri iyi myambaro. Icyo gihe ntabwo umwanzi azaba akiri ibihugu ahubwo azaba ari bimwe biturutse hanze y’Isi nka ‘aliens’. Hari uzarwanirira abantu bariho uwo niwe wabaye igitekerezo cy’iyo myambaro.”
‘Matheo Future Warriors’ ni imurikabikorwa rizakorwa mu buryo bwa ‘Contemporary Performance’ aho hagaragazwa ibihangano binyuze mu bugeni, amashusho, indirimbo, ibyino n’ibindi.
Matheo Studio yatangiye mu 2021 itangijwe n’umusore ukomoka i Musanze ufite umwihariko wo gukora imyenda yo kurwego rwo hejuru ‘Haute Couture’, yagiye agaragariza mu birori bitandukanye by’imideli nka Mercdes benz fashion week, Next top model 2022.
Yambitse ibyamamare bitandukanye nka Franco kabano, sanduina , Giani wo muri Ghana, Umuhanzikazi Bwiza akaba yaranakoranye na Moshions mu mushinga mushya wa ‘Kwanda Season1’

Matheo Studio isanzwe ikora imyambaro ikunzwe kandi ifite umwihariko

Matheo Studio igiye kwerekana iyi myambaro, igamije kugaragaza ahazaza h’isi

Matheo Studio niyo yambika umuhanzikazi Bwiza mu bikorwa bye bya buri munsi

Niyigena kuva yatangiza inzu y’imideli, yitabiriye ibirori bitandukanye mpuzamahanga

Matheo Studio ni inzu y’imideli isanzwe ikora imyambaro igezweho

src:igihe