
Banki y’ubucuruzi ya I&M Bank Rwanda yatashye ku mugaragaro inyubako nshya ikoreramo icyicaro gikuru cyayo mu Mujyi wa Kigali, Guverinoma y’u Rwanda iyishimira uburyo ikomeje kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.
Umuhango wo gutaha iyi nyubako iherereye mu Karere ka Nyarugenge hafi y’ahakorera Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, wabaye kuri uyu wa Kane tariki 16 Gashyantare 2023.
Ni umuhango witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana n’Umuyobozi Wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Hakuziyaremye Soraya.
Witabiriwe kandi n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, Clare Akamanzi, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, Umuyobozi Mukuru wa BK Group, Habyarimana Beata, Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda, Robin Bairstow n’Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi y’iyi banki, Bonaventure Niyibizi.
Iyi nyubako yatashywe ifite umwihariko wo kuba ari yo mbere mu Mujyi wa Kigali yubatse mu buryo burengera ibidukikije. Yashushanyijwe n’Umunyabugeni mu bwubatsi w’Umunya-Kenya, Jim Archer, afatanyije na Trevor Andrews, bombi bafite ubuhanga budasanzwe mu gushushanya inyubako zifite umwihariko wo kurengera ibidukikije.
Yubatse ku buryo igisenge cyayo gifite ishusho nk’iy’igihumyo, gikozwe mu bikoresho bifata imirasire y’izuba bikayibyazamo umuriro w’amashanyarazi, ku buryo bifite ubushobozi bwo kubyara 40% by’amashanyarazi iyo nyubako ikoresha ku munsi. Ibi bikoresho bifata imirasire y’izuba (solar panels), bifite ubushobozi bwo gutanga umuriro w’amashanyarazi ungana na kilowati 200 ariko zikaba zishobora guhindagurika bitewe n’izuba rihari.
Iki gisenge kandi gikoranye ikoranabuhanga rikibashisha gufata amazi y’imvura rikayajyana mu bigega biyakira. Mu nyubako ibanza, iri munsi y’ubutaka, hubatswemo ibigega binini bitunganyirizwamo amazi y’imvura aba yavanywe ku gisenge, akayungururwa ku buryo ashobora kongera gukoreshwa nko mu bwiherero no mu bindi bikorwa bikenewe imbere mu nyubako.
Uretse gusukura amazi y’imvura akongera gukoreshwa, iyi nyubako inafite uburyo busukura imyanda yaturutse mu bwiherero, aho I&M Bank ifitanye imikoranire n’Ikigo cya Davis & Shirtliff, gifasha mu gutunganya imyanda yo mu bwiherero, amazi aturutsemo akongera gukoreshwa mu kuhira ubusitani, koza imodoka n’ibindi bitandukanye.
Ikoreshwa ry’aya mazi yasukuwe, rituma I&M Bank yizigamira hejuru ya 50% by’igiciro yari buzishyure ku kiguzi cy’amazi ikoresha, ndetse mu gihe cy’imvura amazi yabaye menshi, birashoboka ko iki kigo cyakoresha aya mazi mu buryo 100%.
Igisenge cy’iyi nyubako kandi gituma hinjira urumuri ruhagije, ku buryo bigabanya ikiguzi cyari buzakoreshwe ku muriro w’amashanyarazi. Mu bice by’inyubako bidafite urumuri ruhagije bitewe n’aho biherereye, harimo uburyo bw’ikoranabuhanga butuma mu gihe urumuri rudahari, cyangwa se rugabanutse, amatara ahita yicana, akaza kongera kuzima mu gihe urumuri rwiyongereye.
Iki gisenge na none cyubatse ku buryo mu gihe cy’umyaga udasanzwe, bidashoboka ko wagishyigura kuko uzajya uba ufite inzira unyuramo usohoka, bityo ntushobore kwangiza igisenge.
Ikindi ni uko bidashoboka ko umukungugu wakwinjira muri iyi nyubako, bitewe n’uko umwanya unyuramo umuyaga uri hejuru cyane, ndetse n’ahantu iyi nyubako iri hakaba hatarangwa umukungugu mwinshi.
Undi mwihariko w’iyi nzu ya I&M Bank, ni uko yubakishijwe ibikoresho by’imbere mu gihugu. Nk’amakaro ayubatse yavuye i Nyagatare muri East African Granite, amatafari ni aya Ruliba Clays atunganyirizwa hafi ya Nyabarongo. Muri rusange, 60% by’ibikoresho byubakishijwe iyi nyubako byakuwe mu Rwanda.
Imirimo yo kubaka iyi nzu yafashe imyaka ine, yuzura itwaye miliyari 25Frw.
Ni umuturirwa wanyu!
Mu muhango wo gutaha iyi nzu, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya I&M Bank Rwanda, Bonaventure Niyibizi yavuze ko iyo asubije amaso inyuma yibuka uburyo iyi banki yatangiye ari nto ariko ifite inzozi ngari zo kugeza serivisi z’imari ku baturage bose.
Yavuze ko urugendo rw’iterambere I&M Bank Rwanda imazemo igihe rugamije gufasha Abanyarwanda bose aho bava bakagera.
Ati “Urebye intambwe yatewe mu myaka 15 ishize turifuza ko igirira akamaro Abanyarwanda baba abatuye mu gihugu ndetse n’ababa mu mahanga kugira ngo babashe kugera kuri serivisi. Ntabwo amajyambere yashoboka serivisi z’imari zidakora neza. Turaharanira kugira ngo iterambere rikomeze.”
Yakomeje avuga ko nta muturage ukwiriye kumva ko iyi nzu ifite abantu runaka yagenewe, ko ahubwo ari umuturirwa wa buri wese.
Ati “Uyu muturirwa ni uwacu twese. Iyo abantu babonye inzu ingana gutya bakunda gutekereza bakavuga ko hariya hajyayo abifashije, nibo bishobora gukandagira hariya, kuri twe ntabwo ariko bimeze, icyo twimirije imbere ni ukugira ngo tube banki ishobora gutanga serivisi nziza, nagira ngo mbwire abantu bose bashobora kumva ko turi banki y’abantu bose.”
Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’ishoramari cya I&M Bank Group ari nacyo gifite I&M Bank Rwanda, Sarit Raja-Shah yavuze ko iyo arebye asanga iterambere bagezeho mu myaka ishize bararifashijwemo na Guverinoma y’u Rwanda yorohereza abashoramari.
Ati “Dutewe imbaraga n’ubuyobozi bufite icyerekezo cyiza bwa Perezida Paul Kagame, twiyemeje kwinjira mu rwego rw’imari ndetse dutangira ishoramari ryacu mu 2012. Ngira ngo mwumvise uko twagiye tuzamuka tuvuye ku rwego rwo hasi.”
Yakomeje avuga ko mu myaka I&M Bank imaze ikorera mu Rwanda igenda irushaho gutera imbere.
Yashimiwe uruhare igira mu iterambere ry’Igihugu
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yashimye umuhate I&M Bank yagize wo gutangiza ishoramari mu Rwanda.
Ati “Ndashimira abagize Inama y’Ubutegetsi n’ubuyobozi bwa I&M Bank Rwanda ku bwo gushora imari mu rwego rwacu rw’amabanki. Uyu munsi ubwo twizihiza iyi ntabwe ikomeye yatewe mu rwego rw’amabanki rw’u Rwanda, Guverinoma y’u Rwanda irashima ishoramari rya I&M Bank rya miliyari 25Frw ryashyizwe mu kubaka iki cyicaro gikuru.”
“Ni iby’agaciro kuvuga ko I&M Bank ari imwe muri banki zo mu gihugu zikora neza, haba mu bijyanye n’izamuka ry’umutungo n’inyungu.”
Minisitiri w’Intebe, Ngirente yavuze ko kimwe mu byo iyi banki ishimirwa ari uruhare ikomeje kugira mu iterambere ry’igihugu.
Ati “Nk’uko byavuzwe n’abayobozi b’iki kigo, umusanzu wa I&M Bank mu iterambere ry’Igihugu urigaragaza. Ibi bigaragarira mu guhanga imirimo no gushora imari mu bukungu, twumvise ko iyi banki ikoresha abarenga 400 n’abandi bakora nk’aba-agent bose hamwe bagera ku 14 000.”
Ikindi iyi banki yashimiwe ni uburyo yimakaje ibijyanye no gukoresha ikoranabuhanga, aho kugeza uyu munsi abakiliya barikoresha umunsi ku munsi bageze kuri 79% nk’uko imibare yo mu 2022 ibigaragaza.
I&M Bank Rwanda yashinzwe mu 1963 yitwa Banki y’Ubucuruzi y’u Rwanda (BCR). Icyo gihe yari iya Leta y’u Rwanda. Mu 2012 yahinduye izina ihabwa iryo ikoreshwa kugeza ubu ari ryo I&M Bank Rwanda Plc.
I&M Bank Group ifite amashami mu ibihugu bitanu aribyo Kenya, Tanzania, u Rwanda, Uganda n’Ibirwa bya Maurice.

Iyi nzu ya I&M Bank Rwanda yuzuye itwaye miliyari 25Frw

Iyi nyubako nshya iherereye mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge


Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente yatashye iyi nyubako ya I&M Bank Rwanda


Iyi nzu nshya ya I&M Bank Rwanda yubatse mu buryo yinjiza urumuri bitagombeye gucana amatara

Abayobozi bitabiriye umuhango wo gutaha iyi nzu batemberejwe ibice bitandukanye biyigize

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente asobanurirwa imikorere y’iyi nzu

Uyu muhango witabiriwe n’abantu batandukanye

Umuyobozi Wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye akurikiranye uko uyu muhango wo gutaha inzu ya I&M Bank Rwanda ugenda

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente niwe wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, Clare Akamanzi yitabiriye itahwa ry’iyi nzu ya I&M Bank Rwanda

Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’ishoramari cya I&M Bank Group ari nacyo gifite I&M Bank Rwanda, Sarit Raja-Shah yashimye imikorere ya Guverinoma y’u Rwanda yorohereza ishoramari

Mr. Daniel Ndonye uri mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya I&M Bank Group yitabiriye uyu muhango

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa akurikiranye uko uyu muhango ugenda

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente yashimye uruhare rwa I&M Bank Rwanda mu iterambere ry’Igihugu
