Rayon Sports na Gasogi United FC zakinnye umukino w’umunsi wa 20 wa Shampiyona y’u Rwanda, urangira ikipe y’ubururu n’umweru yegukanye intsinzi y’ibitego 2-1.
Ni intsinzi yanejeje cyane abafana ba Rayon Sports FC iri kugaruka mu bihe byayo byiza.
Umukino w’amakipe yombi, usibye gushyuha mu kibuga hagati no hanze yacyo amagambo aba ari menshi ku bayashyigikiye. Ikindi kandi ni uko aya makipe yose yatangiye umukino ari guhatanira kujya ku mwanya wa mbere.
Perezida wa Gasogi United FC, Kakooza Nkuliza Charles mbere y’uko uyu mukino uba yabanje gushotora iyi kipe nk’ibisanzwe gusa aza gusubizwa nyuma y’umukino na mugenzi we wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidéle.
Yagize ati “Twebwe tuvugira mu kibuga. Amagambo yavuze ni menshi ariko mu Kinyarwanda baravuga ngo ’umwana aravoma ntabwo asya’. Gasogi imaze imyaka itatu ntizigereranye n’ubukombe bumaze imyaka 60.”
Yongeyeho kandi ko ashimira KNC washyuhije umukino mbere yo gutangira, ndetse anavuga ko gahunda yo gukomeza intsinzi no gutwara igikombe igikomeje.
Kakooza Nkuriza Charles, Perezida wa Gasogi United yikomye imisifurire ndetse avuga ko igihe ukwihangana kuzarangira azafata imyanzuro ikomeye.
Ati “Twakoze ibishoboka byose ntitwagira ikindi turenzaho. Igihe natwe tuzagira abasifuzi b’abafana hari igihe tuzatsinda. Abakinnyi sinabarenganya kuko ntacyo bari gukora muri iriya misifurire.”
Ikibazo cy’umusifuzi Nsabimana Céléstin avuga ko cyaturutse ku kuba yarigeze kwakirwa nabi n’ikipe akayigirira inzika nkuko Perezida Kakooza Nkuliza Charles abivuga.
Ati “Ubundi Celestin afite ikibazo, yigeze kuza ku mukino wacu twari twakinnye, bamwicaza ahantu atari kwicara aravuga ngo muzambona. Bamuduhaye Nyagatare akora ibyo yakoze, mwari muhari. Ibyo akoze aha sinabona ibyo mvuga.”
Umutoza wa Gasogi United FC yirinze kugira ibyo avuga ku misifurire yahawe nubwo itamunejeje, gusa ashima uko abakinnyi be bitwaye n’uko akomeje kwitegura imikino ikurikira.
Haringingo Francis wagaruye ikipe ibanzamo yakoresheje ku mukino wa APR FC, yavuze ko yishimiye intsinzi gusa ikosa ryakorewe umukinnyi we ritigeze rihabwa agaciro.
Ati “Umukino ugenze neza nubwo twari tugifite umunaniro wo ku mukino wa APR. Twakoze impinduka mu gice cya kabiri zagize umusaruro, kuko ntitwari tworohewe na Gasogi imeze itya iri gushaka n’igikombe.”
Rayon Sports FC na Gasogi United FC zakinnye umukino mwiza, wasize Murera iri ku mwanya wa mbere n’amanota 39 naho Gasogi United yari ku mwanya wa Gatatu ihita iba iya gatanu.


Haringingo Francis yavuze ko ntawe uhindura ikipe itsinda

Haringingo Francis yavuze ko abakinnyi be bitwaye neza

Iraguha Hadji yakorewe ikosa ritahanwe

Paul Kiwanuka yavuze ko ikipe ye yakoze byose

Perezida wa Gasogi United yongeye kwikoma imisifurire

Paul Kiwanuka yavuze ko yabuze amahirwe

Perezida wa Rayon Sports yaririmbiwe n’abafana