Onana yahundagajweho amafaranga nyuma yo gutsinda Gasogi United (Amafoto)

0
18

Ununya-Cameroun, Willy Leandre Essomba Onana yahundagajweho amafranga y’abafana ba Rayon Sports nyuma y’uko abakigije igisuzuguriro akabatsindira ibitego bibiri Gasogi United yari yabanje kubacisha bugufi mbere y’umukino.

Gasogi United yari yakiriye Rayon Sports kuri Stade ya Bugesera kuwa Gatandatu tariki 19 Gashyantare. Ni umukino wari wabanje kuvugirwaho amagambo menshi cyane cyane ku ruhande rwa Gasogi United binyuze muri Perezida wayo Kakooza Nkuliza Charles ’KNC’ wananyujijemo aninura Onana ko akina adashaka guhatana ndetse amugereranya n’umukinnyi w’umukino w’igisoro. Ateguza uyu musore kuzahura n’akazi ubwo azahura n’Ikipe ikomeye itagendera ku mazina

Yagize ati: “Onana ni umukinnyi mwiza ukina nk’ushaka kwigendera, witwara nk’ukina igisoro. Agomba kuza yiteguye mu mutwe kuko iyo mikino utayizana muri Gasogi United kandi agiye guhura n’Ikipe ikomeye itagendera ku mazina.”

Onana ni we wabonye Rayon Sports ibitego bibiri, icya mbere ku munota wa mbere w’inyongera y’ogice cya mbere n’icya kabiri ku munota wa 84 w’umukino.

Nyuma y’uyu mukino abafana bari bizihiwe no kurara ku mwanya wa mbere bahamagaye Onana waganaga mu rwambariro rwa Rayon Sports maze bamujugunyira amafaranga ahava yujuje igipfunyika. Uyu musore yari afite abamufashaga gutoragura Aya mafaranga bari barimo Muhawenimana Claude Umuyobozi w’Abafana ba Rayon Sports ku rwego rw’igihugu.

Nyuma y’ibitego bibiri bya Onana byafashije Murera gutsinda Gasogi 2-1, Rayon Sports yafashe umwana wa mbere n’amanota 39 irusha inota rimwe Kiyovu Sports ya kabiri, AS Kigali na APR FC zigakurikiraho zinganya amanota 37 mu gihe Gasogi United yagiye ku mwanya wa gatanu n’amanota 36.

Umutoza Haringingo Francis anyura munsi y’abafana bamwishimiye

Haringingo yanyuze imbere y’abafana be yemye nyuma y’imikino ibiri atsinda

Onana yahawe amafaranga n’abafana bishimiye umusaruro yabahaye

Buri wese yatangaga uko yifite ngo yereka Onana urukundo

Abafana ba Rayon Sports banyuzwe n’umusaruro w’ikipe yabo

Amafaranga Onana yahawe yakusanyirijwe hamwe

src:igihe

Share This

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here