Papua New Guinea na Indonesia: Abagore bakatwa intoki buri uko hapfuye umuntu mu muryango wabo

0
20

Gukata intoki kw’abagore mu gihe hari umuntu wo mu muryango wabo wapfuye, ni umugenzo udasanzwe ukorwa n’abaturage bo mu Bwoko bw’aba-Dani bwo muri Papua New Guinea na Indonesia, nk’ikimenyetso cyo kugaragaza agahinda batewe no kubura umwe muri bo.

Ibi bikorwa mu buryo bwo guha icyubahiro uwo muntu wapfuye, ariko The Guardian itangaza ko abo muri ubwo bwoko banizera ko byirukana imyuka mibi.

Uyu mugenzo watangiye gukorwa bwa mbere mu gihugu cya Indonesia mu myaka myinshi yo hambere, witwa ’Ikapalin‘.

Intoki zifatwa nk’ikimenyetso cy’ubumwe mu bwoko bw’aba-Dani, akaba ari yo mpamvu ari zo bakata mu gihe hari uwabo wapfuye, nko kugaragaza ko hari icyagabanutse ku bumwe bwabo.
Umubare munini ukorerwaho uwo mugenzo ni uw’abagore ariko n’abagabo bake bo mu muryango w’uwapfuye barawukora mu kwifatanya n’abandi mu gahinda.

Abaturage bo mu bwoko bw’aba-Dani, bizera ko iyo umuntu yapfuye yari afite imbaraga zidasanzwe, ingaruka z’ibikorwa bye zimara igihe kinini ziteza imvururu mu gace yari atuyemo.

Uyu mugenzo wo gukata intoki z’abagore bawukora bifashishije ishoka cyangwa icyuma gishyushye mu kugabanya kuva cyane kw’amaraso aturuka ahatemwe.

Urwo rutoki rwatemwe ruratwikwa, ivu ryarwo rikabikwa ahantu hatekanye kandi hadasanzwe.

Uyu mugenzo waraciwe mu gihugu cya Indonesia na Papua New Guinea kubera umwaduko w’amadini ariko bitewe na bamwe mu baturage baho bagikomeye ku migenzo gakondo, uracyagaragara mu duce tumwe na tumwe.

Share This

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here