Abakurikiranira hafi politike ya Uganda bahamya ko mu minsi ya vuba Perezida w’iki gihugu, Yoweri Kaguta Museveni ashobora gukora impinduka mu bagize Guverinoma y’iki gihugu.
Amakuru Chimpreports yahawe n’umwe mu bantu ba hafi ya Perezida Museveni , avuga ko izi mpinduka muri Guverinoma ya Uganda zishobora kuzasiga Abaminisitiri batatu birukanywe kubera ruswa, imyitwarire idahwitse n’agasuzuguro.
Mu ba Minisitiri bashobora kwirukanwa harimo Minisitiri w’Uburinganire, umurimo n’imibereho myiza, Betty Amongi, Minisitiri ufite Karamoja mu nshingano, Mary Goretti Kitutu n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutaka, Persis Namuganza.
Bivugwa ko aba bose cyane cyane Betty Amongi mu makosa bashobora kuzira harimo agasuzuguro. Uyu mugore ashinjwa kuba yarasuzuguye Perezida Museveni ku cyemezo cyo Richard Byarugaba ku mwanya w’Umuyobozi w’Ikigega cy’Ubwiteganyirize, NSSF.
Betty Amongi utari ushyigikiye iki cyemezo yaje kwemera kugishyira mu bikorwa nyuma y’ibaruwa yandikiwe na Minisitiri w’Intebe mu Ukuboza 2022.
Mu byo Kitutu we ashobora kuzira harimo gukoresha umutungo wa leta mu nyungu ze bwite. Ni nyuma y’uko mu cyumweru gishize bamwe mu bagize umuryango we barimo na nyina batawe muri yombi bazira kugurisha inkunga yari igenewe abaturage bo muri Karamoja.
Ku rundi ruhande bivugwa ko Namuganza we azazira kuba yarabeshye ko Perezida Museveni yamuhaye amabwiriza yo guha abashoramari ubutaka bwa Leta buherereye Naguru-Nakawa.
Uyu mugore bivugwa ko kandi kugeza ubu afitanye ibibazo bishingiye ku gasuzuguro na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepeti, Anita Among.

Minisitiri w’Uburinganire, umurimo n’imibereho myiza, Betty Amongi, ni umwe mu bashobora kwirukanwa

Minisitiri ufite Karamoja mu nshingano, Mary Goretti Kitutu nawe ashobora kuzira kunyereza umutungo wa Leta

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutaka, Persis Namuganza ashobora kuzira agasuzuguro no kubeshyera Perezida Museveni
src:igihe