Raporo y’ibanga ya Amerika yagaragaje ko ikibazo cy’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda kimaze igihe.

0
19

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Félix Antoine Tshisekedi, amaze iminsi azenguruka hirya no hino ku isi, ashaka kugaragaza ko ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bw’igihugu cye giterwa n’u Rwanda na Perezida Kagame.

Yaba mu nama yiga ku buhinzi, yaba mu nama irebana n’amabuye y’agaciro, yaba mu ruzinduko mu bindi bihugu, gushinja u Rwanda nibyo ashyira imbere.

Ibi bifite igisobanuro: mu gihe Tshisekedi amaze igihe yarananiwe inshingano nk’umukuru w’igihugu, ubu intwaro ikomeye kuri we ni ugushinja u Rwanda na Perezida Kagame no gushaka gusobanura ubutembere bwe buhoraho kandi igihugu kiri mu ntambara.

Kuvuga Rwanda ni ukuvuga ngo ’ndi mu kazi’.

Nubwo Perezida Tshisekedi avuga ibinyoma ntihagire umwaka ijambo, akwiye kumenya ko ikibazo cyo mu burasirazuba bwa Congo kizwi guhera igihe cyatangiriye.

Muri iyi nyadiko turagaruka kuri raporo y’ibanga Ambasade ya Leta zunze ubumwe za Amerika binyuze muri Consulat ya Bukavu, yohereje i Washington ku wa 29 Ukwakira 1965, igaruka ku kibazo cy’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda.

Iyi raporo igaruka ku mavu n’amavuko y’ibibazo Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bahuye nabyo, ubwo habaga ubushyamirane hagati y’abavuga Ikinyarwanda n’abo mu bwoko bw’Abahunde.

Iyi raporo igaruka ku baturage bari batuye muri teritwari ya Masisi mu 1965 bageraga ku bihumbi 280, aho Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bari 85-90%.

Amakimbirane yavutse ubwo abashefu bavuga Ikinyarwanda basimburwaga n’Abahunde, ntihubahirizwa amasezerano yabaye mu mwaka wa 1931, yavugaga ko aho abavuga Ikinyarwanda batuye hagomba kuyoborwa n’abashefu b’Abanyarwanda.

Ibi byatumye ubuyobozi busanzwe n’abacamanza bose baba Abahunde, bityo imanza zose abavuga Ikinyarwanda bagiranaga n’Abahunde bakazitsindwa.

Amatora yabereye umugogoro abavuga Ikinyarwanda mu Ntara za Kivu

Ubwo igihugu cya Congo cyiteguraga kubona ubwigenge ku wa 30 Kamena 1960, tariki ya 22 Gicurasi 1960 cyateguye amatora rusange yo gushyiraho inzego zizayobora igihugu ubwo kizaba kimaze kwigenga, haba mu nzego nyubahirizategeko, inzego nshingamategeko ndetse n’ubucamanza.

Icyo gihe Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bemerewe gutora, ndetse mu badepite 12, babiri batowe muri Kivu bari Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, aribo François Mvuyekure na Jean Nepomuscene Rwiyereka.

Kuva mu 1964 kugera mu 1964, Abanye-Congo bavugaga Ikinyarwanda bari bemerewe gutora. Gusa ntibikuraho ko hari abitwazaga impamvu za politiki bakavuga ko abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda batari Abanye-Congo, kandi ko batemerewe gutora.

Mu matora yo mu 1950, abavuga Ikinyarwanda muri Kivu y’Amajyaruguru bari bibumbiye mu ishyaka UNORKI (Union du Nord Kivu) ryari riyobowe na Éleuthère Nkinamubanzi. Ryatsinze ku mugaragaro amashyaka y’Abahunde ari yo PANACO (Parti National Congolais) na FROCONKI (Front Commun du Nord KIVU) ryayobotswe n’Abanyarwanda ariko bagakurwa ku rutonde, bakigira muri UNORKI.

Uwari umukuru wa FROCONKI yari Benezeth Moley wari Guverineri ya Kivu y’Amajyaruguru, aho yemeje ko batanu ku rutonde rw’abadepite ba UNORKI batari Abanye-Congo.

Baregeye urukiko rwemeza ko abo bakandida ari Abanye-Congo kandi ko bagomba kuguma ku rutonde. Guverineri Benezeth Moley yatinyaga ko Stanislas Gatabazi wo muri UNORKI yatsinda amatora, akamwungiriza.

Nubwo abavugaga Ikinyarwanda barengaga 80%, ntabwo Gatabazi yaje gutsinda kuko ibiro by’itora byakoragamo Abahunde gusa. Mu kwiyandikisha, amakarita y’abavuga Ikinyarwanda bayateragaho ko batoye kandi batatoye, n’abatoye amajwi yabo akaba imfabusa.

Mu matora yo mu 1965, abavuga Ikinyarwanda muri teritwari ya Masisi batswe ku mugaragaro uburenganzira bwo gutora. Ibi byaje gutera amakimbirane hagati y’abavuga Ikinyarwanda n’Abahunde.

Kurasa ku bavuga Ikinyarwanda mu 1965 n’aho bihuriye n’amateka ya M23

Raporo y’ibanga ya Amerika igaruka ku gikorwa cyo kwica Abavuga Ikinyarwanda, bikozwe n’inzego z’ubuyobozi za Congo.

Nyuma yo kwimwa uburenganzira bwose nk’abenegihugu burimo gutora, ibintu byagiye bikomera, birushaho kuba bibi tariki ya 18 Nzeli 1965, ubwo ahitwa i Nyamitaba muri Masisi (hafashwe na M23 tariki ya 2 Gashyantare 2023) habaga igikorwa cy’ubugome.

Umukuru wa Nyamitabo wari Umuhunde wari uherekejwe n’abapolisi batatu, bafashe inyama abavuga Ikinyarwanda bacuruzaga mu isoko, banga kwishyura, havuka imirwano.

Umukuru wa Nyamitabo yategetse abapolisi be kurasa ku baturage bari hagati ya 200 na 300, bahita bicamo babiri. Amasasu abashiranye, abaturage badukiriye ba bapolisi barabica n’umukuru wa Nyamitabo.

Nyuma y’ibyabaye i Nyamitabo, ubuyobozi bw’Intara bwohereje abapolisi n’abasirikare mu duce twa Nyamitabo, Burungu na Mweso.

Abo bapolisi bakigera i Mweso, bahise bica imfungwa z’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, abagera kuri 86 bicirwa ku kiraro cya Mweso.

Byarakomeje ku buryo muri Masisi yose, inzu z’abavuga Ikinyarwanda zatwitswe n’Abahunde, banatwara inka zabo.

Muri aya makimbirane, ibiro by’Intara ya Kivu byatangaje ko abapfuye hagati ya tariki 18 Nzeli n’iya 1 Ukwakira 1965, bagera kuri 200. Ariko inyandiko y’ibanga ya Amerika ivuga ko abishwe barenga uwo mubare, kuko abawutangaje bari bafite uruhare muri iyo midugararo.

Muri aya makimbirane, Abahutu n’Abatutsi bari bunze ubumwe mu guhangana n’Abahunde ndetse n’Abanyanga.

Ibyabereye Nyamitaba ubu iri mu maboko ya M23, bigaragaza ikibazo Abanye-Congo bo muri uwo mutwe bahuje n’abasekuruza cyangwa ababyeyi babo, cyo mu 1965.

Abenshi mu bayobozi mu mutwe wa M23 babarizwaga muri Leta, ariko ivangura rya bagenzi babo mu kazi haba mu gipolisi, igisirikare no mu nzego za Leta babita Abanyarwanda, rituma bongera gufata intwaro.

Ni ikibazo kimaze imyaka n’imyaniko gikeneye umuti urambye. Itandukaniro ni uko muri iki gihe ikibazo ari Abatutsi, naho Abahutu bo bagiye ku ruhande rwa Leta ya Congo, ntabwo bahigwa.

Iyo Perezida Tshisekedi ahagarara imbere y’Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Anthony Blinken, akamubwira ko ibibazo byose biterwa n’u Rwanda, yibagirwa ko ntawe usibanganya amateka, kandi ko uwo aririra azi amavu n’amavuko y’ikibazo cy’Abanye-Congo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda muri icyo gihugu.

src:igihe

Share This

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here