U Rwanda rugiye gushora asaga miliyari 19 Frw mu buhinzi bw’urumogi

0
42

Guverinoma  y’u Rwanda irateganya ko arenga miliyari 19 azashorwa mu buhinzi bw’urumogi hagamijwe kongera unusaruro warwo wifashishwa mu gukora imiti. 

Bivugwa ko hamaze gutegurwa ubutaka buzahingwaho icyo gihingwa kiri mu bibyara amadovize menshi ku Isi nk’uko byemejwe ubwo hatangazwaga ubuhinzi bw’urumogi mu mahirwe y’ishoramari 100 ya mbere agaragara mu Rwanda mu Nama y’Ishoramari yabaye mu cyumweru gishize. 

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) buvuga ko Leta yamaze gutegura hegitari zirenga 134 zizahingwaho urumogi nk’uko byemejwe mu mwaka ushize. 

Urumogi rwatekerejweho nka kimwe mu bihingwa by’ingirakamaro iyo bikoreshejwe mu rwego rw’ubuvuzi kuko rutanga imiti myinshi itabara ubuzima bw’abantu, ariko ntibikuraho ko iyo rukoreshejwe nabi ruba kimwe mu biyobyabwenge bihambaye. 

Imibare itangwa na RDB igaragaza ko ubuhinzi bw’urumogi rwifashishwa mu bivuzi ku Isi buteganyijwe kuva ku kwinjiza miliyari 28.3 z’amadolari y’Amerika (tiriyari 29 z’amafaranga y’u Rwanda) zikagera kuri miliyari 197.7 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga tiriyari hafi 200 z’amafaranga y’u Rwanda, bitarenze mu mwaka wa 2028. 

Iyo nyongera izaba ingana na 32% iratanga amahirwe akomeye ku Rwanda ruteganya kongera umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga binyuze muri ubwo buhinzi buzabyazwamo imiti, amavuta yo kurya n’ayo kwisiga.

Gahunda y’ubuhinzi bw’urumogi yatangajwe bwa mbere mu myaka ibiri ishize aho u Rwanda rwiteze kurubyaza umusaruro mu buryo butekanye ari na ko amategeko agenga imikoreshereze yarwo akomeza gukazwa. 

Byatumye hashyirwaho itegeko rigena ubuhinzi bwarwo butekanye kandi bwubahirije amategeko, kuruhinga no kurutunganya. 

Bivugwa ko ibikorwa byo gutegura ahazahingwa urumogi bikomeje ndetse ibigo bigera kuri bitandatu ni byo byagaragaje ko byifuza gushora imari muri ubwo buhinzi. 

Umwe mu bayobozi bavuganye na The New Times yatangaje ko umwe muri abo bashoramari ageze kure imyiteguro yo gushyira ibintu ku murongo. 

Gusa nta makuru ahagije yatangajwe ku itangwa ry’ibyangombwa ku bifuza gushora imari mu buhinzi no gutunganya urumogi nubwo amakuru ahari ari uko nta n’umwe urabasha guhabwa icyo cyangombwa. 

Umuyobozi Mukuru wa RDB Clare Akamanzi, yagize ati: “Uzahabwa uruhushya rwo guhinga urumogi mu Rwanda azaba asabwa gushyiraho gahunda y’umutekano ikomeye yemejwe  n’Inzego z’umutekano zemewe kandi igomba kubahirizwa.”

Yemeje kandi ko ntaho urumogi ruhingwa mu buryo bwemewe ruzahurira n’abaturage ku isoko ryo mu Gihugu cyangwa ku bacuruzi ba magendu. 

src:imvahonshya

Share This

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here