Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo Ifop bwagaragaje ko 68% by’Abongereza ari bo boga buri munsi, bisobanuye ko abandi bagera kuri 32% batikoza amazi uko bukeye mu gihe Abafaransa ari 24% naho Abadage bakaba 23%.
Mu 2021 ubushakashatsi bwagaragaje ko 54% by’abadafite abo bakundana nabo badakaraba buri munsi ugereranyije na 42% by’abafite abo bakundana.
Bwerekanye kandi ko 49% by’abafite abo bakundana ndetse babana bitemewe n’amategeko ari bo badakaraba buri munsi mu gihe ngo 46% by’abashyingiranwe byemewe n’amategeko batikoza amazi mu buryo buhoraho.
Nubwo gukaraba rimwe cyangwa inshuro zirenze imwe ku munsi bifatwa nk’ubusirimu ndetse n’isuku kuri bamwe, abaganga bagaragaza ko koga rimwe ku munsi ari byo byiza kuko ngo iyo urengeje bishobora guteza uruhu ibibazo.
Hari n’abahitamo koga kabiri cyangwa gatatu mu cyumweru gusa ndetse ngo ni byiza cyane ku mubiri kuko ngo biwurinda ibibazo birimo n’indwara, nubwo ino iwacu iyo udakarabye umunsi ku wundi ushobora gufatwa nk’umunyamwanda karahabutaka.
Muri Mata umuhanga mu kigo cyita ku bwiza cya ARRAN Sense ndetse no ku mikorere y’uruhu cyo muri Écosse yavuze ko abantu bagomba kugira ibibazo bibaza mu gihe bari guhura n’indwara zibasira uruhu.
Ibyo bibazo ngo birimo niba inshuro umuntu yoga zihinduka cyangwa ziguma uko ziri mu bihe byose. Nimvuga ibihe wumve Icyi, Urugaryi, Umuhindo n’ibindi nk’ibyo kuko hari ubwo umuntu aba agomba koga kenshi cyangwa gake bijyanye n’ibihe abantu barimo.
Impamvu y’ibi ngo ni uko mu Itumba umuntu aba adakeneye koga bya buri munsi kuko ngo uburyo uruhu rwisukura muri ibyo bihe biba bihagije.
Iyi nzobere kandi yavuze ko umuntu agomba kwibaza amoko y’isabune akoresha cyangwa urugero rw’ubushyuhe bw’amazi yoga kuko ngo guhinduranya isabune bishobora kwangiza uruhu amazi ashyushye cyane nayo akaba yakwica utunyangingo twarwo.
Ubusanzwe uruhu ubwarwo rwisukura buri kanya kandi rukabikora uko bikwiriye. Rubikora mu buryo karemano aho ruvubura amavuta ku ruhu ku buryo uwoga inshuro nyinshi aba akuraho ya mavuta ibituma bwa bwirinzi karemano bubangamirwa.
Inzobere zemeza ko koga rimwe ku munsi bihagije, icyakora bijyanye n’imirimo umuntu akora akaba yakongeraho indi nshuro. Zitanga inama ko niba umuntu ajya gukora imyitozo ngororamubiri nyuma y’akazi, iyo avuyeho agomba koga ariko bikaba byiza mu gitondo atoze agiye mu kazi.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cyita ku ndwara z’uruhu cyo mu Bwongereza cya Cosmedics, Dr Ross Perry yabwiye Ikinyamakuru cya Metro cyo muri iki gihugu ko gukoresha amazi gusa bidakuraho umwanda cyangwa ngo bikureho za bacteries zindi ziba ziri ku ruhu.
Avuga ko impamvu ari uko izo bacteries zihisha muri ya mavuta atagaragara uruhu ruvubura bityo ko isabune iba ikenewe kugira ngo zipfe ikanafasha mu gukuraho utunyangingo twapfuye ibituma uruhu ruhumeka.
share