Umudipolomate wa Israel yasohowe igitaraganya mu nama ya AU.

0
17

Mu muhango wo gufungura ku mugaragaro Inama ya 36 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zo mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), muri Ethiopie, Umudipolomate wa Israel yasohowe muri ibyo birori.

Israel yamaganye icyo gikorwa yise ko gikomeye ariko AU isubiza ko uwo mudipolomate atari ku rutonde rw’abatumiwe.

Amashusho y’ibyabaye ntiyatinze gusakara ku mbuga nkoranyambaga aho yagaragayemo umuyobozi wungirije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Israel ushinzwe ibibazo bya Afurika, Sharon Bar-li aherekejwe n’abashinzwe umutekano bamugeza ku muryango usohoka mu cyumba inama yaberagamo.

Umuvugizi wa Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Ebba Kalondo, yasobanuye ko uyu mudipolomate yasabwe gusohoka bitewe n’uko ambasaderi wa Israel ari we wari wahawe ubutumire.

Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa ko Sharon Bar-li yari yemerewe kwitabira iyi nama nk’indorerezi. Yashinje AU ko yigaruriwe n’ibihugu bike by’intagondwa birimo Algerie na Afurika y’Epfo.

Ibyabaye uyu munsi bisanze hari ikibazo cya Israel kitakemutse. Umwaka ushize havutse impaka nyuma y’aho Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat yafataga icyemezo cyo guha Israel umwanya w’indorerezi muri AU. Hashyizweho komisiyo ishinzwe gusuzuma iki kibazo gikomeye ariko ntiyigeze iterana na rimwe.

Kuri Israel, iki ni ikintu gikojeje isoni mu gihe Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu yashyize ingufu mu gushimangira umubano n’umugabane na Afurika.

src:igihe

Share This

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here