umugore wibagishije iminwa ngo yifuza kuba nk’igipupe.(Amafoto)

Umugore witwa Andrea Ivanova wo muri Bulgarie w’imyaka 25, yifuza kuzaca agahigo ko kugira iminwa minini kurusha abandi bose kw’isi.
Agitangira kwibagisha iminwa, Yagize ati “Iminwa yanjye ntiraba minini bihagije kandi ndashaka no kuba umuntu uhiga abandi mu kugira amabinga manini ku Isi.”
Inzozi za Andrea ni uguhinduka nk’igipupe Bratz ku kiguzi cyose bizamusaba aho magingo aya amaze gutanga ibihumbi 17 by’amayero mu bikorwa byo guhinduza imiterere y’umubiri we ndetse amaze kubangwa inshuro zirenga 10 kandi kuri we yumva ntaho arageza kuko Yiyemeje kandi kwibagisha amabere, imisaya n’akananwa kugirango azagere kunzozi ze zo guhinduka igipupe..
